rw-x-kinyabwisha_reg/60-JAS.usfm

140 lines
13 KiB
Plaintext
Raw Normal View History

2022-11-18 15:59:42 +00:00
\id JAS
\ide UTF-8
\h Yakobo
\toc1 Yakobo
\toc2 Yakobo
\toc3 jas
\mt Yakobo
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Yakobo, umukozi w' Imana n' uwo Umwami wacu Yesu Kristo; ndabaramikije mwewe ubwoko cumi na bubiri bwatatanyijwe.
\v 2 Mugire ibyishimo byujwiye bene data mubeye mugwiye mu bigeragezo tofauti
\v 3 mumenye neza ko ikigeragezo co kwizera kubyaraga kwihangana.
\v 4 None rero kwihangana kwanyu kuzuze ibikorwa muri mwewe kugira ngo mukure, here kugira igipunguka muri mwewe.
\v 5 Ariko habeye umuntu muri mwewe ukeneye ubwenge, abusabe ku Mana ibutangaga k'ubuntu no kuri bose babumusabaga nta mugayo gubariho, kandi Imana ikabubahereza nta kibazo.
\v 6 Ariko abisabe yizeye, atari gushidikanya, kuko umuntu ushidikanyaga amerire nk' umuvumba go mu mazi kubera ko iyo umuyaga guhushe agendaga hirya no hino ntaho ahagarariye.
\v 7 Umuntu bene nguwo yere gutekereza ko hari igisubizo co yobona giturutse ku Mana.
\v 8 Ni ng' umuntu ufite imitima zibiri, wo gutarataza mu nzira ze zose.
\v 9 Uwibwiraga ko ari umukene, yishimire uko amerire.
\v 10 Naho umukire yirate kubera yiji kwichisha bugufi kubera ko akapfe nk' iwuwa ryo mu murima.
\v 11 Izuba rizaga ririgutwika cane ririkumisha imyaka, nyuma amawuwa gakagwa, n'ububonere bwago bugashira. Niko bimerir k' umukire, uko agendaga arigushira, niko abaga arigusiga ubukire bwe.
\v 12 Hagishwe uwihanganiraga ibigeragezo kugira ngo hanyuma yo gutsinda akahabwe ipete y' ubuzima bw' Imana yaraganiye abamukundaga bose.
\v 13 Umuntu abeye agiye mu bigeragezo atere kubeshera Imana ngo niyo yamugerageje. Imana ndo yogeragezwa n' ikibi, kandi ndo yogerageza umuntu.
\v 14 Umuntu agaragezwaga no kwifuza kwe wonyine, uko kwifuza kukamwosha no kumuhabura.
\v 15 Mumenye ko irari rihekaga inda y' icaha, icaha comara gukura kikabyara urupfu.
\v 16 Bene data bo nkundaga, mwere kwibesha.
\v 17 Impano yose iboneye, impano yose idafite uburemare, iturukaga mu juru ku Mana, muri yo nta gicucu cangwa guhinduka kw' ibihe.
\v 18 Imana yahisemo kuduha ubuzima kubwo Igambo ryayo ry'ukuri kugira ngo tube umuganura g' ibyo yaremire.
\v 19 Mumenye neza bavandimwe bo nkundaga: umuntu wose yihutire kumva ariko atinde gusubiza kandi yere kurakara vuba.
\v 20 Kubera ko uburakari bw' umuntu ndo bwoshobora kuzuza ukuri kw' Imana.
\v 21 Nuko rero, tugombye kwikuraho umwanda n'ibibi bidukikije, twakire kwichisha bugufi kuviye ku Gambo kwatewe muri twewe kushobweye gukiza imitima yacu.
\v 22 Mwumvire Igambo, mwere kuryumva gusa, no guhaburwa n' ibitekerezo byanyu,
\v 23 kuko niba umuntu yumvishije igambo atekurishira mu bikorwa, abamerire nk' umuntu wirebaga mu kiyo uko asana,
\v 24 akitunganya neza mu kiyo ariko yomara kugenda akibagirwa uko yari asana hambere.
\v 25 Umuntu wose wubahaga itegeko riboneye, akabe mu buhuru kandi akahabwe icubahiro. Ntabe uwo kumviriza gusa, uwo muntu akagishwe kubera ko yarishije mu bikorwa.
\v 26 Umuntu wibwiraga ko ari umunyadini, ariko atere gutegeka ururimi rwe, aba ari kubesha umutima gwe n' idini rye abari iryo kubesha.
\v 27 Idini ry' ukuri ni ridafite umugayo ku Mana Data, kandi rifashaga imfubyi n'abapfakazi mu bibazo byabo kandi rigacunga abantu ngo bere kwivuruguta mu bya yino si.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Bana ba data, mwere kwizera Umwami wacu Yesu Kristo, Umwami w'icubahiro, murikuvangura, cangwa murigukunda bamwe kurusha abandi.
\v 2 Habeye umuntu winjiye mu Kanisa yanyu yambeye impeta y'izahabu n'imyenda ya beyi kali akinjirana n'umukene wambeye imyenda y'ubucocero kandi yanduye,
\v 3 maze ugahangayikira wa wundi wambeye neza ukamubwira ngo; icara hano mu bwimbo buboneye, ariko ukabwira wa mukene ngo: " weho ukomeze guhagara hano cyangwa ngo icara ku birenge bya nyowe"
\v 4 mwere gacirana imanza hagati yanyu kandi mwere guca imanza mufite ibitekerezo bibi.
\v 5 Mwumve mwewe bana ba data bakundwa, none si Imana ndo yacaguye abakene bo mu yino si kugirango babe abakire mu kwizera no kuba abaragwa b' ubwami bwo yarqganiye abamukundaga?
\v 6 Ariko mwewe musuzuguraga abakene. Mbesi ndo ari abakire babakandamizaga no kubarega kuri tiribinali?
\v 7 Mbesi ntaho ari abakire batukishaga izina riboneye ryo mwahamagewe mo?
\v 8 None rero mubeye mutumviye itegeko rya ngombwa nkuko Ibyanditswe birikugamba ngo: " ukakunde mwira wawe nkuko wikundaga weho wenyine" aho ukabe ukoze neza.
\v 9 Ariko ubeye uwo kuvangura abantu akabe ukorire icaha, ukahanwe n'itegeko kubera wararinnyase.
\v 10 Kandi umuntu wose wubahaga amategeko gose ariko akica mo rimwe, agombye guhanwa kubera ko abaga yagishe gose.
\v 11 Kuko Imana yaragambye ngo: " Mwere gasambane, mwere kwicha". Ubeye udasambanaga ariko ukica, ubaga wishe itegeko ry' Imana
\v 12 Nuko mugambe kandi mukore nka abari hafi yo gucirwa urubanza, n'amategeko gazanaga ubuhuru.
\v 13 Kuko gucibwa urubanza byayijire bitagira imbabazi ku bantu batarazerekanye: Imbabazi zitsinda gucibw'urubanza.
\p
\v 14 Bene data, bimarire ki niba umuntu agambye ko afite kwizera ariko ntagire ibikorwa? Uko kwizera koshobweye kumukiza?
\v 15 Mwene swo cangwa mushiki wawe akeney'umwenda n'ibiryo buri musi nuko
\v 16 Umuntu umwe muri mwewe akamubwirira ngo: " Wigendere amahoro, wote no kurya neza" ariko atamuha ibintu akeneye byo gutunga umubiri gwe, ibyo biba bimarire ki?
\v 17 Niko bimerire kubyo kwizera, niba kwizera kudafite imirimo kurapfiye.
\v 18 Mbese umuntu ashobweye kugamba kandi ngo: " Ufite kwizera ariko nyowe nkoraga ibiboneye ".
\v 19 Nyereke ukwizera kwawe kudafite imirimo, na nyows nkwereke kwizera nkoresheje imirimo. Wizeye ko Imana ari imwe, n'ukuri, ariko amadaimoni nago garabyizeye kandi garigutitira.
\v 20 Mbesi ushaka kumenya, wa mupfapfa we, ko kwizera kumerire guco kutagira imirimo ari ukwa bure?
\v 21 None si Aburahamu, sogokuruza wacu, siyagizwe umunyakuri kubera imirimo mu gihe yatanze umwana we Isaka ku gitwikiro?
\v 22 Urikureba ko kwizera kwe kwerekanywe n'ibikorwa, kandi uko kwizera kwe kwageze kuco kwari kugamije.
\v 23 Nico gitumye, ibyanditswe byashohweye ngo: Aburahamu yizeye Imana nuko ibyo bimuviramo kwitwa intungane.
\v 24 nuko Aburahamu yitwa mukunzi w' Imana. Urabona ko, kubera ibikorwa umuntu yagizwe umunyakuri, bitari kubera kwizera gusa.
\v 25 No guco ko Rahabu wari Ari imbaraga yagizwe umunyakuri kubera imirimo mu gihe yakiriye intumwa kandi akazitorokesha azinyuzije mu yindi nzira?
\v 26 Kubera ko, nkuko umubiri gutariml umwuka guba gwapfiye, niko no kwizera kutagira ibikorwa gupfiye.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Bene data, here kuba muri mwewe abalimu akangari. Mumenye ko tukahanwe cane kurusha abandi,
\v 2 kuko twese dukosaga muri byinshi. Umuntu abeye adakosheje mu magambo, aba ari intungane, ushobweye kugenga umubiri gwe gose.
\v 3 Iyo dushize imirunga yo kuyobora amafarashi ngo zitwumvire, dushobweye kuyobora imibiri yazo yose.
\v 4 Turebe ubwato, nubwo bwoba ari bunini kandi bukajanwa n'umuyaga gukomeye, buyoborwaga n' umwiko mutoya cane kandi gubuganishaga iyo umushoferi ashatse.
\v 5 Ni guco ururimi ari urugingo rutoya cane k'umubiri, ariko rwiji kwihara no kwishiraho ibintu binini bikomeye. Reba, akariro gakeya gashobweye gutwika ishamba rinini.
\v 6 Ururimi narwo n' umuriro, ububi bungana n'isi bwashizwe mu ngingo zacu. Gucafuwaga umubiri gwose, rugakongeza inzira y'ubuzima, niko rukongezwaga na gehenamu.
\v 7 Ubwoko bwose bw'ibisimba byo mu shamba, inyoni, ibigururukaga, n'ibiremwa byo mu mazi, abantu bashobweye kubimenyereza,
\v 8 kandi byaramenyerejwe kubana n'abantu. Ariko nta muntu n'umwe ushobweye kumenyereza ururimi kubera ko harimoi ububi, rwujwiye uburozi bwicaga.
\v 9 Duhimabazaga Umwami na Data n' ururimi. Kandi nirwo tuvumisha abantu baremwe mu sura y'Imana.
\v 10 Mu munwa gumwe havagamo gushima, no kuvuma, ndo byaribikwiriye kuba guco.
\v 11 Mbesi isoko imwe yoturukamo amazi meza garyohire, ikongera igatanga amazi gashariye?
\v 12 Bene data, umutini gushobweye kubyara amatunda ga olive, cangwa imizabibu kubyara imbuto amatunda g' umutini? None si isoko y'amakera yovamo amazi meza garyohire?.
\p
\v 13 Ni nde muri mwewe ufite bwenge kandi w'umuhanga? Abyerekanishe ingeso nziza imirimo ye, afite ubugwa neza n'ubwenge.
\v 14 Ariko mubeye mufite mu mitima yanyu indwano zikaze, mugahora muri gutongana, mwere kubwiratira ngo mubeshere ukuri.
\v 15 Ubwenge bumeze guco ndo buvaga hejuru ku Mana, ahubwo ni ubwa yino si, bw'umubiri, n'ubwa daimoni.
\v 16 Kuko ahari kutumvikana n'intonganya, niho kuvurungana kuri no gukora ibibi byose.
\v 17 Ariko ubwenge buvaga hejuru ku Mana, buraboneye kandi bwujwiye urukundo, bwemera kugirwa inama, bwujwiye imbabazi, n'imbuto ziboneye, ndo burobanuraga, kandi ndo burimo uburyarya.
\v 18 Kandi, amatunda g' ubutungane ziterwaga mu mahoro hagati y' abahinzi b' amahoro.
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Kurwana no gutongana biri hagati yanyu biturukaga hehe? None si ndo ari ibyifuzo bibi biri muri mwewe byo kurwanya bene so?
\v 2 Murifuzaga ariko nta kintu mufite. Mur'abicanyi ariko murigushakisha ico mudashobweye kugeraho, murigukubitana no kurwana ariko ntaco mubonaga kuko mudasabaga Imana.
\v 3 Murasabaga ariko ndo muhabwaga kuko musabaga ibintu bibi byo gushimisha ibyifuzo byanyu bibi.
\v 4 Mwewe basambanyi! Ndo mwiji ko gukunda isi ari ukwanga Imana? Nuko rero, ushaka kuba mwira ywa yino si abeye umwanzi w'Imana.
\v 5 Cangwa, mutekerezaga ko inyandiko ibeshaga igihe irikutubwira ko Imana ikundaga cane Umwuka gwo yaduheye?
\v 6 Ahubwo, Imana itangaga ubuntu bwinshi cane nico gitumye inyandiko zirikugamba ngo: Imana irwanyaga abirasi, ariko abitonze, ikabagirira ubuntu.
\p
\v 7 Nuko rero mwubahe Imana, mupinge umwanzi nawe akahunge kure yanyu.
\v 8 Mwegere Imana nayo ikayije hafi yanyu. Mukarabe intoke zanyu, mwewe banyabyaha, kandi muboneze imitima yanyu y'uburyarya.
\v 9 Mube mu kababaro, murire kandi mwabire. Guseka kwanyu guhinduke kurira, ibyishimo byanyu bihinduke agahinda.
\v 10 Mwicishe bugufi hambere ye nawe akabapandishe.
\p
\v 11 Bene data, mwere kugenda murikunegurana. Umuntu uneguye mwene se cangwa kumucira urubanza, abaga aneguye no gucira urubanza itegeko ry'Imana. Ubaye uciriye itegeko urubanza, ndo uba wubashe itegeko ahubwo uriciriye urubanza.
\v 12 Utangaga itegeko, umujuji, n'Imana yonyine ishobweye gukiza no kurimbura. Urinde si wowe uciraga mwira wawe imanza?
\p
\v 13 Mwumve mwewe mugambaga ngo none canga ejo tukagenda mwa guriya mugi, tumareyo umwaka, duzacuruze kandi tubonereyo ifaida.
\v 14 Ni nde si womenya uko ejo hakabe? cangwa si uko ubuzima bwanyu bukab? Mumeze nk' igicu kirikuboneka, hanyuma mu kanya gatoya kigahera.
\v 15 Ahubwo mwarimugombye kugamba ngo: Imana ibeye itwemereye, tukabeho, kandi tukakore kino cangwa kiriya.
\v 16 Ariko buno, muri kwishira hejuru kubera imipango yanyu. Kwipandisha ni nabi.
\v 17 Kubera ibyo, umuntu wiji gukora ikiboneye kandi atagikora, aba akorire icaha.
\c 5
\cl Isura 5
\p
\v 1 Buno rero, mwewe abakire, murire cane kubera ibyago birikubazaho.
\v 2 Ubukire bwanyu bwaborire, kandi imyenda yanyu yatobowe n'inyenzi.
\v 3 Izahabu zanyu n'ifeza zanyu byariwe n'ikuta kandi izo kutu zikababere umudimwe wo kubamwaza, kandi izo kutu zikarye imibiri yanyu nk'umuriro.
\v 4 Murebe iposho ry'abakozi basaruye mu mirima yanyu, bo mutahembye, murire cane, n'amarira g'abasaruzi gageze mu matwi g'Umwami Mukuru w' ingabo.
\v 5 Mwabeye mu si, mwashimishije imitima yanyu n' ibibi kugeza ku musi gwo kubagwa.
\v 6 Mwaciriye abandi imanza, mwita abatagira amakosa kandi ndo babarwanije.
\p
\v 7 Nuko, mwihangane bene data, kugeza kwija k' Umwami. Mube nk'umuhinzi urindiriye umusaruro gw'agaciro kanini ko m'ubutaka. Arindiraga yitonze kugeza kugwa kw' imvura ya mbere niyo hanyuma.
\v 8 Namwe, mwihangane, mukomeze imitima yanyu kuko kugaruka k'Umwami kuri bugufi.
\v 9 Mwere kugambana nabi bamwe ku bandi, bene data, kugira ngo mudacibwaho urubanza.
\v 10 Bene data, mufatire umufano k'umubabaro no kwihangana kw'abahanuzi bagambye mu zina ry'Umwami.
\v 11 Reba, tubonaga abo bihanganye ng' abahawe umugisha" Mwumvishe ko bagambye ku byerekeye kwihangana kwa Yobu, kandi mwiji umupango g' Umwami ibyo yamuhaye Ku mwisho.
\p
\v 12 Buryo ki umwami yuzuye impuhwe nimbabazi? Mbere ya byose, bene data, ntimukarahire haba mu juru, cangwa ku si, cangwa indahiro iyariyo yose. Ahubwo ingo yanyu ibe ingo kandi oya yanyu ibe oya. Kugira ngo mwere kugwa m'urubanza.
\p
\v 13 Mbese hariho uriguteseka muri mwewe? Asenge. Hariho ufite ibyishimo? Aririmbe indirimbo,
\v 14 Hariho umurwayi si hagati yanyu? Ahamagare abakuru b'ikanisa kandi abakuru b'ikanisa bamusabire kugira ngo bamusige amavuta mu zina ry'Umwami,
\v 15 amasengesho go kwizera gakakize umurwayi, kandi Umwami akamuhagurutse. Niba yarakoze ibyaha Imana ikamubabarire.
\v 16 Mwihane ibyaha byanyu umwe k' uwundi kandi musabirane kugira ngo mukizwe. Amasengesho g' inyungane gafite akamaro igihe asenze abyitaye.
\v 17 Eliya yari umuntu nka twewe. Yasabye n'umutima gwe gwose, kugira ngo imvura itagwa nuko ntiyagwa hashira imyaka itatu n'amezi atandatu.
\v 18 Nyuma arasenga ijuru ritanga imvura ubutaka nabwo butanga imbuto.
\p
\v 19 Bene data, niba hariho uwataye inzira, akaja kure y'ukuri, undi amugarure.
\v 20 Amenye ko ugaruye umunyabyaha akamukura mu nzira yari yahabiyemo, akabe akuye ubuzima bwe mu rupfu kandi akabe ahishire ibyaha akangari.