\v 1 Ibyahishuwe na Yesu krisito , ibyo Imana yamuhaye ngo yereke abakozi be , ibintu bigiye kubonekana bidatinze , kandi byo yamenyesheje atumye Malaika we , ku mukozi we Yohana .\v 2 Uwo yahamishije ijambo ry'Imana ibyoyabonye byose , n' ubuhamya bwa Yesu Krisito . \v 3 Arahiriwe usoma na bumvaga amagambo g'ubuhanuzi kandi bagacunga ibyanditswe mo , kuko igihe kiri hafi .