rw-x-kinyabwisha_mat_text_reg/27/35.txt

1 line
294 B
Plaintext

Bamaze kumubamba, bagabana imyenda ye bakora ubufindo kura ngo ibyanditswe bisohore nkuko abahanuzi bari barabitangaje ngo: bagabanye imyenda yanje kandi bayikoreraho ubufindo. Bicara aho baramucunga. Bashira hejuru y'umutwe we ibirego bamuregaga byanditswe ngo: UYU NI YESU UMWAMI W'ABAYUDA.