rw-x-kinyabwisha_mat_text_reg/08/18.txt

1 line
271 B
Plaintext

Nuko Yesu abonye abantu akangari bamuzungurutse ategeka ko bambuka hakurya. Umukarani umwe aramugendera aramubyira: Mwami, ndagukurikira hose uzaja. Yesu aramusubiza: ingunzu zifite ibyobo n'inyoni zifite ibyari, ariko umwana w'umuntu ntaho afite aho kuryamisha umutwe.