rw-x-kinyabwisha_mat_text_reg/06/01.txt

1 line
331 B
Plaintext

\v 1 Mwere gukora ibiboneye imbere y'abandu kugira ngo babarebe: kuko mubeye mukorire guco nda migisha mukahabwe na Data wo mu juru . \v 2 Ubeye wenda kutura isadaka were gupiga ingunga imbere za wowe nguko indyarya zibikoreraga mu masinagogi no mu mayira kugira ngo abandu bazishime. Ndababwiye kweli ko babwenye imishahara yebo.