rw-x-kinyabwisha_mat_text_reg/06/05.txt

1 line
520 B
Plaintext

\v 5 Kandi mubeye mwenda gusaba, mwere kwigana indyarya, zikundaga gusaba zihageze mu masinagogi no mu masanganjiya kugira ngo abandu bazirebe. \v 6 Ndikubabwira kweli ko bamarire kubona imishahara yebo. Ariko weho, ubeye wenda gusaba, winjire mu mbere yawe wihishe kandi ukinge umuryango, ushabe Sho uri ahandu h'isiri kandi na Sho urebaga ibyihishirwe akabiguhe.\v 7 Kandi mubeye murigusaba mwere kugambagura busha nguko abapagani babikoraga kuko bategerezaga ko mu bwishi bw'amagambo niho bakaherwemo ibisubizo.