rw-x-kinyabwisha_mat_text_reg/21/20.txt

1 line
375 B
Plaintext

\v20Abigishwa babonye ibyo baratangara baragamba ngo : Ni gute ugu mutini gwahise guma ?\v 21 Yesu arabasubiza ngo : Nukuri ndababwira, iyaba mwari mufite kwizera kandi ntimugire gushidikanya ntaho muzakora gusa ibikozwe kuri ugu mutini, ahubwo nimuzabwira ugu musozi ngo : Vaho ngaho wijugunye mu ngezi, ibyo bizaba .\v 22 Ibyo muzasaba byose mu masengesho, muzabihabwa .