\v 1 Abonye abantu kangari, Yesu atarama umusozi, amaze kwicara , abigishwa be baramwegera . \v 2 Nuko amaze kubumbura akanwa, arabigisha ngo : \v 3 Hahirwa abakene bo mu mitima kuko ubwami bw'ijuru ar' ubwabo .\v 4 Hahirwa abafite agahinda , kuko nibo bazahozwa .