|
\v 1 Hanyuma y'ibyo, umwami yongera gutoranya abandi bigishwa mirongo irindwi, atuma babiri babiri mu migi yose n'ahantu hose ho yagombaga kuja. \v 2 Arababwira ngo : Ibyeze ni byinci, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero musabe nyir'umurima yohereze abasaruzi mu murima gwe. |