rw-x-kinyabwisha_luk_text_reg/02/25.txt

1 line
255 B
Plaintext

Kandi i Yerusalemu habagayo umuntu witwaga Simiyoni . Uwo mugabo yari umukiranutsi yubahaga Imana , yari ategereje ihumure rya Isirayeli , kandi umuka guboneye gwamubaga ho . Yari yara buriwe n'Umuka gw'Imana ko atazapfa atarabona Kristo w'Umwami Imana .