rw-x-kinyabwisha_luk_text_reg/07/11.txt

1 line
526 B
Plaintext

Umunsi ukurikiyeho , Yesu aja mugi gwitwa Nayiba , Intumwa ze hamwe nabantu benci bagenda hamwe nawe.Ageze hafi y'kirembo ry'umugi , ahura n'abagiye guhamba , uwari wapfuye yari umwana w'ikinege , kandi nyina yari umupfakazi , abantu benci bo muri ugo mugi bari bamuherekeje . Umwami Yesu amubonye amugirira imbabazi , aramubwira ngo : Utarira . Yegera iyo sanduku , ayikoraho , abari bayikoreye barahagarara. Aragamba ngo : Musore we ndakubwiye haguruka ! Uwari wapfuye aricara , atangira kugamba . Yesu amugarurira nyina .