\v 8 Mbabwiye ko, umuntu wese uzampamiriza imbere y'abantu, Umwana w'umuntu nawe azamuhamiriza imbere y'abamarayika b'Imana. \v 9 Ariko uzanyihakana imbere y'abantu, azahakanwa imbere y'abamalayika b'Imana. \v 10 Kandi umuntu wese uzasebya umwana w'umuntu, azababarirwa, ariko uzatuka umwuka guboneye uwo ntazababarirwa.