\v 24 Abo Yohana yatumire bamarire kugenda, Yesu atangira kubyira abandu ibyerekeye Yohana: Mwagiye kureba ki m'ubutayu? Imori irikunyeganyezwa n'umuyaga?\v 25 Ariko si, mwagiye kureba ki? Umundu wambeye imyenda zihendire? Reba, abambeye imyambaro iboneye n'abariho neja babaga mu mazu g'abami. \v 26 None si mwagiye kureba ki? Imbuzi? Ingo, ndababyiye, kandi we aruta imbuzi.