rw-x-kinyabwisha_jos_text_reg/04/22.txt

1 line
397 B
Plaintext

Ubabwire ngo: hano niho abana b'Israeli banyuriye barikwambuka Yorodani ikamye. Uhoragaho Imana yanyu yakamije amazi ga Yorodani kubera kubakunda, kugeza mumaze kwambuka nkuko Uhoragaho Imana yanyu yarabibakoreye barikwambuka ingezi y'urutuku kugeza bambutse, kugira ngo abantu bose bo muri yino si bameneye ko ukuboko k'Uhoragaho gufite ingufu, kandi ko batinya Uhoragaho Imana yanyu ibihe byose.