\v 6 Ikomeze kandi wihe ingufu kuko ni wowe uzatuma aba bantu bahabwa kino igihugo co narahiye ko nzagiha basokuru.\v 7 Ihagarare ho rero kandi wihe ingufu, wifate neza, ukurikize amataegeko gose go nakwandikiye nk' umukozi wanje Musa. Ugakurikize udahengamiye iburyo cangwa ibumoso kugira ngo ibyo uzakora byose bizakubyarire amatunda meza.